Mugore! Dore ibintu bituma umugabo ava ku izama vuba akemera kugendera ku bitekerezo byawe.
Burya abagore bose bakunda abagabo babumva, bava ku izima, bakemera kujya inama nabo. Niba rero uri umugabo udakunda kumva umugore wawe, umenyeko urugo rwawe rudahagaze neza.
Rero Dore bimwe mu bintu bituma umugabo ava ku izima.
1.Ntugahubukire kubwira umugabo buri kintu cyose utekereje: niba ushaka ko umugabo wawe azajya akumva, ujye umubwira ibikenewe kandi akenshi bibafitiye inyungu kandi ujye wirinda kumukomeretsa.
2. Ntukamubwire amagambo abandi bamuvuzeho, cyangwa amagambo waganiriye n’abandi bagore.
3. Ujye ugaburira umugabo wawe ahage, ntuzigire umubaza niba ashonje cyangwa ngo umwongere kuko ni amakosa akabije, rero niwowe ugomba kumenya ko ashonje cyangwa adahaze.
4. Abagabo bakunda abagore babicishaho bugufi : igihe ufite icyo ugiye gusaba umugabo wawe, ujye ujyerageza wicishe bugufi umubwire mu ijwi rituje, kandi birumvikana ko utabimubwira ashonje.
5. Ujye ukunda guha impano umugabo wawe : iyo ukunda guha impano umugabo wawe bituma akomeza kukwiyumvamo cyane ndetse n’igitekerezo umuhaye akacyumva.