in

Mugiraneza Jean Baptiste (Migi) yateye umugongo ikipe y’igihangange yamwifuzaga bikomeye

Mugiraneza Jean Baptiste Migi yateye umugongo Kiyovu Sports yamwifuzaga ahubwo yerekeza muri Musanze FC.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki ya 31 Nyakanga 2023 nibwo Migi yatangaje ko ahagaritse gukina umupira w’amaguru burundu.

Migi akaba yarahise avugwa mu ikipe ya Musanze FC ko agiye kuyijyamo kuba umutoza wungirije Sosthene Lumumba, umutoza mukuru wayo.

Mu gihe yari mu biganiro nayo ndetse yanamaze kumvikana nayo, nibwo Kiyovu Sports binyuze muri Mvukiyehe Juvenal, perezida wa Kiyovu Sports Company LTD yahise na we amuhamagara amubwira ko bamwifuza.

Ku mugoroba w’ejo hashize Migi wakuriye muri Kiyovu Sports, yahuye na Mvukiyehe Juvenal ariko amubwira ko yaba ahemukiye Musanze FC bavuganye ndetse akanayemerera.

Uyu munsi nibwo Migi ari buhaguruke i Kigali yerekeza i Musanze gusinya amasezerano ndetse ahita anatangira akazi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu Rwanda: Nta muturage uzongera guhabwa serivise cyangwa ngo afashwe hagendewe ku byiciro by’ubudehe

Noneho ikibazo kiracyemutse: Rayon Sports igaruye rutahizamu utajya utenguha abakunzi bayo