in

Mugiraneza Jean baptiste ‘Migi’ yashatse kwiba igikombe Rayon Sports yatwaye itsinze APR FC

Mugiraneza Jean baptiste ‘Migi’ yatangaje ko yashatse kwiba igikombe cyatwawe na Rayon Sports ku mukino wa nyuma wa Super Cup wabaye tariki 12 Kanama 2023, ubwo Murera yanyagiraga APR FC ibitego 3-0.

Uwo mukino, igikombe cyatwawe na Rayon cyazanwe na Migi, wari witeze ko cyiratwarwa na APR FC yari yemeye kucyimutura nyuma yo gusezera ruhago.

Mu kiganiro na Flash Fm, Migi yagize ati: “Navuga ko byarangiye nabi, aho nari nicaye igitego cya Mbere cyagiyemo mbona y’uko bishoboka ko APR ishobora kwishyura, icya Kabiri cyijyamo n’icya Gatatu cyijyamo, Leonida(s) sinkubeshye aho nari nicaye, ni uko wenda haba hari umutekano mu mutima naravuze ngo mfite ubushobozi nagiterura nkiruka […] nagifata nkabaca mu myanya y’irihumye nkacyirukankana.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga hifashishijwe ikoranabuhanga kizajya gikorwa gite?

Nyuma yo kwanga kwambara Vist Rwanda, Dynamo BBC yo mu Burundi yanze kugenda muri RwandaAir