in

Mugiraneza Jean Baptiste ‘Miggy’ washatse gusabira insinzi Kiyovu Sports maze igisibi cy’aba Islam kigakinga ukuboko, yamaze gufatirwa ibihano

Ikipe ya Muhazi United yahagaritse umutoza wayo wungirije, Mugiraneza Jean Baptiste ‘Miggy’ nyuma y’amajwi ye yagiye hanze asaba umukinnyi wa Musanze FC kwitsindisha ashakira Kiyovu Sports intsinzi uyu mukinnyi wari mu gisibo cya Ramadan arabyanga.

Perezida wa Muhazi United Mfizi Nkaka Longin avuga ko bamuhagaritse mu gihe kitazwi kugira ngo bakore iperereza kuri iyo myitwarire.

Ku wa Kane w’icyumweru gishize nibwo Miggy yahamagaye myugariro wa Musanze FC Bakaki Shafik amusaba ko yamufasha bagaha Kiyovu Sports amanota mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona wahuje aya makipe ku wa Gatandatu tariki 15 Werurwe 2025 amwizeza ko mu mwaka w’imikino 2025-2026 azamugura akamujyana muri Kiyovu Sports avuga ko azabera umutoza, gusa birangira amajwi y’ibyo baganiriye agiye hanze.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru mashya! Kazungu Denis wakatiwe igihano cya burundu agiye kujurira

Amakuru atari meza ku mufana ukomeye cyane w’Amavubi ‘Mama Mukura’ yajyanywe mu bitaro igitaraganya