Ibi byabereye mu kagari ka Karambi mu Murenge wa Ngarama, Akarere ka Gatsibo, arakekwaho gukubita umuturage w’imyaka 32 agapfa amuziza ko yatanze amakuru.
Amakuru avuga ko Mudugudu yakubise uyu muturage umuhini kuwa Kabiri tariki 14 Gashyantare 2023 amuziza ko yatanze amakuru y’uko yashakaga kugura ibitoki byari byibwe muri ako gace.
Ibi kandi byemejwe na Meya w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko koko aya makuru ariyo uyu mukuru w’umudugudu yakubise umuturage agapfa ariko avuga ko atahamya ko yamuzijije ko yari yamutanzeho amakuru.
Nyuma yibyo uyu mukuru w’umudugudu yakoze yahise ahunga ubwo ubuyibozi bwamenyaga ibi ntibwamubonye gusa ngo Icyakora aracyari gushakishwa.
Yakomeje avuga ko amakuru batinze kuyamenya ku buryo baje kuyabwirwa n’abaturage kuko umukuru w’umudugudu wagombaga kuyatanga mbere yatinye bitewe n’uko ariwe wari wakoze ubwo bwicanyi.
Ivomo: IGIHE.com