in

“Muceceke Mwumve amajwi ari kuva mu rwambariro kwa Liverpool” Erik Ten Hag yabwiye abakinnyi be amahirwe bagize nyuma yo kwandagazwa na Liverpool

Nyuma y’umukino wabereye i Anfield aho Liverpool yanyagiye Manchester United ibitego 7-0, Erik Ten Hag warakariye abakinnyi be cyane yabahaye igihano cyo kwicara bakumva uko abakinnyi ba Liverpool bishimiraga intsinzi nyuma y’umukino.

Amakuru ava mu Bwongereza avuga ko nyuma y’umukino ubwo amakipe yombi yari asubiye mu rwambariro, umutoza wa Manchester United Erik Ten Hag yabwiye abahungu be kwicara bacecetse ubundi bakumva neza amajwi yavaga mu rwambariro rwa Liverpool yishimiraga intsinzi.

Uyu mugabo w’umuhorandi yabwiye abakinnyi be ibi kugira ngo bumve neza ibyishimo abakeba babo bafite, maze babikuremo isomo n’imbaraga ntibazatume byongera kubaho ukundi.

Ababonye uyu mugabo muri iryo joro ndetse no kuri uyu wa mbere bavuga ko aribwo bwa mbere bari babonye arakaye cyane kurenza izindi nshuro zose yaba yarigeze arakara.

Umwe mu bantu bo muri Manchester United yabwiye ikinyamakuru The Mirror ati:”Ten Hag yari yarakaye abwira abakinnyi ko ari abanyamahirwe kuba bagiye muri bisi(bus) bagaruka Old Trafford bakaba bataje hamwe n’abafana.

“Yababwiye ko nihongera kubaho igisa n’ibyo nta yandi mahirwe azabaho, bazashyirwa mu batarengeje imyaka 21.”

Ibi byabaye mu cyumweru cyagaragaraga ko cyahiriye iyi kipe kuko yari imaze gutwaramo Carabao Cup ndetse yanageze muri kimwe cya kane cya FA Cup.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa yagaragaye ari kwikinisha mu ruhame kubimubuza biba intambara avuza induru(Videwo)

Umushabitsikazi Keza Terisky witegura kwibaruka umaze igihe kinini yarabuze ku mbuga nkoranyambaga yagarutse benshi baratungurwa (Amafoto)