Mu Kagari ka Kiraga, Umudugudu wa Rambo mu Karere ka Rubavu niho Uhorakeye Denise yahuriye n’umugabo wa mbere wamuteye inda aho ngo yari yaraje mu kazi, maze akamufatirana n’inzira no kuba nta wundi wamwitagaho akamutera inda yavuyemo umwana we wa mbere akaba agiye no kubyara uwa gatatu, akaba ari inda yatwite kubera ubukene n’inzira nk’uko abitangaza.
Aganira na KJ TV kuri Youtube uyu mubyeyi ukiri muto yavuze ko nyuma y’uyu mugabo baherukanye bakiryamana ngo na mubyara we yaje kumushuka amutera inda havuka umwana wa kabiri, kugeza ubu akaba amutwitiye iya gatatu yatewe n’uwamuteye iya mbere.
Yagize ati: “Uko byagenze kugira ngo mbashe kubyara umwana wa mbere, byatewe no kubura ababyeyi, icyo gihe nari ndi umunyeshuri, ndi mu nzu ya Mama na Papa bansizemo. Ababyeyi banjye bansize ndi mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, nkomeza kwiga mu bibazo kugeza ubwo ngeze mu wa kabiri w’amashuri yisumbuye ari nabwo banshutse bakantera inda. Umuntu wanteye inda yaranyoheje gusa kubera ubuzima ntabwo nasubiye mu ishuri kuko ntawe nari mfite wo kundihira nta n’uwo nari mfite wo kungira inama ngo mbashe kwigengesera”.
“Umuntu wanshutse yampaye amafaranga make cyane, antera inda. Kugeza ubu mperuka kuvugana nawe umunsi twaryamanaga bwa kabiri nanone anyohesheje amafaranga make kubera ubukene n’inzara, kuko kuva yamenya ko ntwite yahise agenda na telefoni ayikuraho”.
Uhorakeye Denise, yavuze ko yaje guterwa inda na mubyara we amushukishije ibikoresho by’akazi (Ikiyede). Yendaga kubona muri Remote Group yakoreraga kuri Brasserie. Mubyara we wari ufite umugore n’abana 3 yamaze kubimuha maze amubwira ko kugira ngo abimuhe bagomba kubanza baryamana.
Yagize ati: “Nabayeho mu buzima bubi, bigeze aho nkajya ngenda nkashakishiriza abana, nkabagara imirima y’abandi n’ibindi, … umwana wa kabiri kugira ngo mubyare rero ni uko mubyara wanjye yakundaga kuza kureba musaza wanjye ngo amutize moto. Nuko mubyara wanjye akimara kubona ko ndigushaka akazi yarambwiye ngo, musange iwe ampe ibikoresho nzajyana mu kiyede kugira ngo bakampe, ibikoresho akimara kubizana ambwira ko ibikoresho arabimpa tumaze kuryamana. Narabyanze arampata nanjye rero mbonye ko nta kindi nakora nahisemo kubyemera”.
Nyuma yo kubyara umwana we wa kabiri, yabibwiye uwayimuteye (Mubyara we), amuhakanira kure ngo amubwira ko atari we wayimuteye kugeza n’ubu ngo ntazi irengero rye. Ubuzima bwa Uhorakeye kugeza ubu burashaririye abayeho nabi cyane mu nzu ya wenyine n’abana babiri n’inda y’imvutsi. Uyu mubyeyi, amaze kumenyera kuburara no kubwirirwa.