Abagore n’abakobwa ni abantu bazwiho guhisha ikintu runaka ku buryo utapfa kumenya aho bagihishe. Kandi akenshi babihisha ahantu hafi gusa utacyeka.
Aha ni hamwe mu hantu hibanga bahisha amafaranga
1.Mu myenda y’abana, cyangwa mu tubati tujyamo imyenda y’abana : birumvikana ko utapfa gutekereza gushakira amafaranga mu myenda y’umwana muto.
2. Mu masogisi ari mu nkweto: ntago wapfa gutekereza ko yafashe isogisi agashyiramo amafaranga ubundi agaseseka mu nkweto kuko uba wumva atabikora.
3. Muri pad zitarakoreshwa : niyo waba uhumurirwa n’amafaranga ntago watinyuka kurambura pad y’ umukobwa ngo ugiye gushaka mo amafaranga.
4. Mu nsi ya matera : ahandi hantu abenshi bakunze gukoresha ni munsi ya matera ariko nanubu ntamuntu uba ubizi ko munsi ya matera bashobora kubikamo.
5. Mu matiyo y’amarido : hari amarido afite amatiyo afunguka mu mande ku buryo aripfundura akabivamo, akongera agapfundikira.