Nyuma y’iminsi mike hari amakuru avugwa ko abakinnyi ba Rayon Sports banze kujya i Huye kwitegura umukino wa nyuma mu gikombe cy’Amamhoro kuko batari bahembwa imishahara y’amezi 2.
Ku munsi w’ejo ku wa Gatatu, ubwo aba bakinnyi bari basoje imyitozo, ubuyobozi bw’ ikipe bwabasabye ko uyu munsi ku wa Kane bajya i Huye buri mukinnyi abanj guhabwa ibihumbi 50 Frw asigira umuryango we, andi bakazayahabwa nyuma, gusa ntabwo abakinnyi babyumvise neza.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, Team Manager, yasangije ubutumwa mu bakinnyi ababwira ko kuri uyu wa Kane bari bujye i Huye bamaze guhabwa ayo ibihumbi 50 Frw, andi bakazayahabwa ejo ku wa Gatanu.
Gusa bamwe muri aba bakinnyi ba Rayon Sports, bahise bamusubiza ko babanza kuyabaha bakagenda bayafite ngo kuko buri wese afite amasezerano ye kandi ko abenshi amasezerano yabo agiye kurangira rero uriya mukino umwe usigaye bazahukina barangizanyije n’ikipe.
Amakuru Yegob yamenye ni uko kuri uyu wa Kane, abakinnyi 15 aribo bemeye kujyana n’ikipe i Huye, abandi barasigara. Mu basigaye harimo Kapiteni Rwatubyaye Abdul ndetse na Ndizeye Samuel.