in

Mu Rwanda:umukobwa wabyaye afite imyaka 13 akomeje kubabaza benshi

Umukobwa wabyaye afite imyaka 13 y’amavuko yababaje abantu ubwo yashyiraga hanze ubuhamya bwe.Ùyu mwana w’umukobwa witwa Nyiramana Francine, akaba afite imyaka 13 ariko akaba afite umwana yabyaye, mu buzima abayemo muri iyi minsi akaba ari gutabaza ngo afashwe ariko akaba nta muntu umwumva nk’uko abyivugira, kuko ngo umusore wamufashe ku ngufu yaramuhunze nyuma y’uko afunguwe muri gereza atanze ingwate kandi ngo bakaba barabuze ibimenyetso bigaragaza ko ariwe wamuteye inda kandi atwite.

Uyu Francine avuga ko ubwo nyuma y’uko papa we yari asigaranye apfuye akurikiye mama we wari umaze amezi atatu apfuye, aribwo yavuye iwabo mu ntara y’amajyepfo ajya gushaka imibereho I Kigali, ageze Kimironko ahitwa Nyagatovu nibwo yahabonye akazi ko mu rugo atangira kuhakora. Ngo hari umusore yakundaga kubona bisanzwe atambuka aho ngaho, umunsi umwe uwo musore uri mu kigero cy’imyaka 30 yaje guhurira nawe hafi n’ishyamba riri ku irimbi.

Mu kiganiro yagiranye na Urugendo tv kuri youtube, Francine yavuze ko uyu musore yari yasinze, mu gihe uyu Francine we yari agiye guhaha avuye murugo aho akorera akazi ko mu rugo, nuko umusore amukanga amubwira ko ngo bajyana muri ako gashyamba cyangwa se yabyanga akamwica, aribwo yamuhatirije akamujyana ubundi akamuciraho imyenda akamusambanya.

Francine akomeza avuga ko icyakora nubwo nta bantu bari babibonye, ariko yakoze uko ashoboye kose arasakuza abaturage baza gutabara, aribwo yaje gufatwa n’uwo musore ubundi umusore agashyikiriza ubuyobozi uyu Francine nawe akajyanwa kwa muganga bakamupima. Francine yakomeje avuga ko uyu musore bagiye kumufunga, Francine nawe akagaruka aho yakoreraga akazi ko mu rugo , ariko nyuma nibwo yaje kubona ko atwite, icyo gihe yari afite imyaka 12.

Yakomeje avuga ko nyuma yo kubona ko atwite aho yakoraga akazi ko mu rugo bamworohereye akahaba nk’umwana mu rugo gusa ngo ariko inda imaze kugira amezi atandatu bahise bamwirukana, gusa ngo wa musore wari waramufashe ku ngufu akamutera inda we bari baramurekuye, ngo atanga ingwate ubundi ajya hanze.

Francine amaze kubura aho kuba yatangiye gushaka wa musore ariko aramubura, bagakunda kumurangira ko aba I Masaka ariko akamubura, yewe yagiye n’iwabo w’uwo musore ariko yasanze barimutse, niko gutangira ubuzima bwo kuzerera ku muhanda adafite hepfo na ruguru kuburyo yanararaga hanze. Ngo abantu bangaga kumucumbikira kubera ko bamubwira ko ngo ashobora gupfa we n’umwana atwite bakabafunga.

Amaze kubona bimurambiye nibwo yafashe umwanzuro wo gusubira iwabo mu majyepfo, gusa ngo kuko nta babyeyi agira ajya muri umwe mu miryango y’iwabo, aho yabayeho nabi bikabije kuko batatinye kumujyana guhinga kandi atwite inda y’amezi 8 ari nabwo yari acyuzuza imyaka 13, gusa ngo igihe cyaje kugera aza kubyara.

Francine yavuze ko yagiye kwa muganga ariko abaganga bakamubwira ko agomba gukuramo iyo nda kuko aracyari umwana, ngo icyo gihe bari abana bagera ku munani yahuriyeyo nabo kwa muganga, abaganga bamaze kubabiwra gutyo we umutima we umuhatiriza kwanga gukuramo inda, ari nabwo yaje gukomeza amahitamo yo kubyara uwo mwana.Gusa kuri ubu avuga ko abayeho nabi kuko ubuzima butamworoheye n’umwana yabyaye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ijambo ryiza ni umuvandimwe w’urukundo, dore amagambo 50 wabwira umukunzi wawe akagukunda iteka ryose

Uko byari bimeze mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Mama wa Miss Pamella Uwicyeza