in

Ijambo ryiza ni umuvandimwe w’urukundo, dore amagambo 50 wabwira umukunzi wawe akagukunda iteka ryose

DORE IBINTU USHOBORA KUBWIRA UMUKUNZI WAWE

1. Sinshobora guhagarika kugutekereza.

2. Uzahora uri uwo nkunda.

3. Kuva ku munsi wa mbere duhura, ubuzima bwanjye ntibwigeze buba uko nari meze. Warampinduye wese, wanteretse ku isi nzima.

4. Nkunda iyo ngusetsa.

5. Nkukunda kurenza ibyiza byose bitatse isi, uri uwa mbere kuri njye.

6. Ni wowe nzozi zanjye.

7. Ni wowe ntereye ho, niyo mpamvu nshibuka buri munsi.

8. Uri ururabo rwiza ruhora mu mutima wanjye.

9. Nzagukurikira aho uzajya hose.

10. Iyo turi kumwe buri kimwe kiba cyiza.

11. Nzagukunda kugeza mpfuye

12. Iyo turi kumwe nta kindi kibazo kibaho cyangeraho.

13. Ese ubwo waba uzi neza ingano nkukunda? Ahari ntayo uzi.

14. Urukundo ni rwiza ariko urwacu ni rwiza cyane.

15. Kubera ko uri mu buzima bwanjye, ubu noneho nzi neza ko urukundo rw’ukuri rubaho

16. Unzanira ibyiza gusa.

17. Twembi tumeze nk’amashaza abiri ataratonorwa

18. Mbega ukuntu uri mwiza!

19. Nkukunda uyu munsi. Nzagukunda ejo. Kandi nzakomeza kugukunda na nyuma y’iyi minsi.

20. Ntabwo nemeraga ko abakobwa nkawe babaho. Ni impamo ndi umunyamahirwe kuko nakwiboneye.

21. Kuri njye, uri miseke igoroye, habe n’ikosa na rimwe rikurangwa ho.

22. Uzi n’ikindi? Aho ubuzima bwatwerekeza hose, uzahora uri uwa mbere kuri njye.

23. Igihe cyiza mu buzima bwanjye, ni cyo marana nawe

24. Iyo abandi bantu bari kuvuga uburyo bateye imbere, bagaragaza uko bahiriwe, njye ikintu kinza mu mutwe ni wowe.

25. Nkunda kukubona useka, umeze neza wishimye. Uruku, nkunda kukubona unsekeraaa!

26. Ni wowe wenyine ushobora kumpa ibi byiyumviro.

27. Ndagukumbuye cyane urukundo.

28. Kuko nakubonye rero, ntabwo uzigera umvaho nzagukunda mpaka.

29. Ni wowe mukobwa mwiza nabonye ku isi yose.

30. Iyo ndi kubara imigisha mfite, ni wowe uza ku mwanya wa mbere ku rutonde rwanjye.

31. Ungira udasanzwe. Utuma mporana akanyamuneza

32. Ni njye musore wa mbere wishimye mu bakiri bazima kubera ko nkwita uwanjye.

33. Iyo turi kumwe, nta kindi kiba gihari.

34. Nta bindi bintu bihura neza cyane, nkanjye na we.

35. Nzagukurikira aho uzajya hose.

36. Nta wundi muntu unyumva nkawe ni impamo.

37. Uzi, mu gitondo nakangutse njya hanze nitegereza ikirere. Ndavuga nti ‘Mana warakose kurema iyi isi kuko wayishyizemo umuntu urema ibyishimo muri njye”.

38. Wowe ushyire mu mutwe ko unyuzuza mu buryo bwawe kandi bwihariye. Wumve ko nta wundi wabikora nkawe.

39. Wowe ujya ubasha kumenya ibyo nshaka ntaranabivuga.

40. Ijwi ryiza ku isi nkunda kumva ni ijwi ryawe.

41. Ntabwo nkukundira uwo uri we gusa, ahubwo nkukundira n’uwo nabaye we, n’uwo mbawe iyo turi kumwe.

42. Sinjya nkurambirwa

43. Kukugira mu buzima bwanjye, binyemeza ko iteka mfite umuntu nzahora nishingikirijeho, kabone n’ubwo waba utari kumwe nanjye. Nzi neza ko inshuro imwe nguhamagaye ihagije ngo tuvugane.

44. Uri mwiza. Ese wanyemerera nkakugumana iteka?

45. Guca mu buzima bugoye njye nawe, nibyo bidukomereza urukundo.

46. Nategereje igihe kinini, kugira ngo mbone umuntu umeze nkawe.

47. Ni wowe mugore nahoze nifuza.

48. Byose byawe ndabikunda.

49. Mfite gahunda ikomeye ku hazaza hacu no ku bwacu.

50. Abasore benshi bashakisha ibyubahiro, abandi bagashakisha amafaranga, ariko uruku, icyo njye nshaka n’uko wowe uhora iruhande rwanjye.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mukobwa|Musore : Ibyo kurya byagufasha kugira uruhu rwiza

Mu Rwanda:umukobwa wabyaye afite imyaka 13 akomeje kubabaza benshi