Hari abasore bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, bagiterwa isoni zo kujya kugura udukingirizo mu maduka maze bigatuma bahindura amazina aho bivugwa ko bamwe batwita mituweli, agakoresho cyangwa musayidizi ubundi abacuruzi bagahita bibwiriza.
Aba basore batangaza ko iyo bagiye mu maduka kugura udukingirizo bagasangamo abantu babazi, basubirirayo aho bakaza kugaruka.
Umwe yagize ati “Iyo nsanzeyo nk’abantu bo mu muryango wacu, ntabwo navuga ngo mpereza puridansi nkagenda ngasubirayo ngakorera aho.”
Akomeza avuga ko nanone nk’iyo agiye agasangamo abantu batamuzi nabwo atatinyuka kuvuga ko aje kugura udukingirizo.Ati “Dukoresha andi mazina nka mituweli, udukoresha cyangwa musayidizi.
Bavuga ko iri pfunwe rikibaboshye, rituma bamwe bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye kubera kubura aho bavana izo bise intwaro mu buryo buboroheye, bagasaba ko hashyirwaho