in

Mu Rwanda: umurwayi arashinja umuganga kumukorakora ku myanya y’ibanga ye

Umurwayi wo mu karere ka Rutsiro yagejeje ikirego cye kuri RIB yo muri kariya karere ashinja umuganga kumukorakora ku myanya y’ibanga ubwo yamunyuzaga mu cyuma. Ni umuganga w’ibitaro bya Murunda biherere mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro, watangiye gukurikiranwa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha nyuma y’aho uyu mukobwa arugejejeho ikirego, amushinja kumukorakora igitsina.

Bivugwa ko iki cyaha cyakorezwe mu gihe yanyuzaga uyu mukobwa mu cyuma n’uyu muganga, amusuma uburwayi bw’imbere mu mubiri.

Dr Nkurunziza Jean Pierre yemereye Primo Media Rwanda dukesha iyi nkuru ko uyu muganga abereye umuyobozi ari mu maboko y’urwego rw’ubugenzacyaha.

Uyu muyobozi yagize ati: “Yarekaramaga (reclamer) y’uko nyine bamukoze ku myanya y’ibanga barimo bamusuzuma. Ni we waje arekalama, avuga uburyo bamusuzumyemo, abona bisa nk’aho hari ikindi byari bigamije. Ni umuganga ucisha abantu mu cyuma, yari agiye gufata ikizamini cyo guca mu cyuma, aramusuzuma.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Muganga
Muganga
1 year ago

Ucyeneye service zubujyanama kubuzima bishingiye kugukoresha inyunganira mirire zikungahaye kubyo umuntu atabonera mubyo kurya byaburi munsi zirinda cyane indwara nikanazivura muri rusange watugana Aho dukorera haba iremera gisments hafi yo kwarando cyangwa mumujyi nyarugenge mugacyinjiro werekeza nyamirambo,wanatwandikira

Umupadiri yakuwe kuri karisitiya yaryaga buri munsi kubera ibyo yavugiye ku mbuga nkoranyambaga

Biteye ubwoba: umugore yabuze aho akwirwa akimenya ko yarongowe n’umuzimu