in

Mu Rwanda: umugabo arahangayitse kubera umugore we wanze ko batera akabariro kugeza ubwo azamuhonga amafaranga

Umugabo utashatse ko amazina ye ajya hanze yavuze ko umugore we atakwemera ko baryamana mu gihe yaba atamuhaye amafaranga , ibintu yumva bimuteye agahinda.

Uyu mugabo utuye mu Karere ka Gasabo wasabye ko amazina ye atatangazwa, yavuze ko arambiwe uburyo umugore we akunda amafaranga ku buryo badashobora gutera akabariro atamusabye amafaranga.

Uyu mugabo avuga ko yatangiye kujya ayamuha yumva nta kibazo bimuteye, icyo gihe ngo yari afite akazi kamuhemba neza. Amafaranga 2000 rwf ntabwo yari menshi nk’uko abivuga ariko ubu kigo akorera gisigaye kibahemba make ndetse ntabashe kubona ayo amuhonga bigatuma na we amutera umugongo mu gitanda.

Uyu mugabo akaba aribaza niba mu gihe ataba abonye aya mafaranga, yaheba kongera gutera akabariro. Yibaza kandi niba ikibazo ari icye bwite, cyangwa se niba ari icy’umugore we. Yibaza icyo yakora, akaba agisha inama ababona ubu butumwa bwe.

 

Wamugira inama nawe utwandikira muri comment.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Exclusive: Mukansanga salma yongeye kwandikisha akandi gahigo muri Africa

Ibimenyetso simusiga byakwereka ko ugiye kurwara diyabete