in

Mu Rwanda ubushomeri buri kuvuza ubuhuha, dore uko imibare ibigaragaza

Mu Rwanda ubushomeri buri kuvuza ubuhuha, dore uko imibare ibigaragaza

Imibare mishya y’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda igaragaza ko abantu basaga ibihumbi 790 bangana na 17.2% by’Abanyarwanda badafite akazi, aho bagabanutse bavuye kuri 24.3 ku ijana mu Ugushyingo 2022.

Iyo mibare yakusanyijwe muri Gashyantare 2023 yerekana ko nubwo ubushomeri bwagabanutseho 7.1%, iyo ugereranyije na Gashyantare 2022, bwazamutseho 0.7 ku ijana kuko icyo gihe bwari kuri 16.5 ku ijana.

Ku rundi ruhande, ubushomeri buri hejuru mu bagore (19.2 ku ijana) ugereranyije n’abagabo (15.5 ku ijana), bukaba hejuru mu rubyiruko rufite imyaka hagati ya 16 na 30 kuko buri kuri 20.4 ku ijana, ugereranyije n’abarengeje iyo myaka (15.1 ku ijana.)

Iyo mibare yamuritswe muri iki cyumweru yerekana ko Abanyarwanda bafite imyaka yo gukora, ni ukuvuga hejuru ya 16, bari miliyoni 7,9.

Barimo miliyoni 4,5 bari ku isoko ry’umurimo ubaze abafite akazi n’abashomeri, bangana na 57.6% by’Abanyarwanda, mu gihe abatari ku isoko ry’umurimo bari miliyoni 3,3, bahwanye na 42.4 %.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Nta kamera yihishe itera impanuka” Umuvugizi wa Polisi mu Rwanda yagiriye inama abantu bagenda bacunganwa na kamera ziri mu mihanda (video)

Iyi mibare iteye ubwoba: Polisi yatangaje imibare y’abantu bishwe n’impanuka mu mezi atatu ashize n’uburyo zahombeje igihugu