in

Mu Rwanda: Nta muturage uzongera guhabwa serivise cyangwa ngo afashwe hagendewe ku byiciro by’ubudehe

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ‘MINALOC’, yasabye inzego zitandukanye kutazongera gutanga serivisi n’ubufasha ubwo ari bwo bwose hagendewe ku byiciro by’ubudehe bivuguruye kuko ibyo bitari mu mpamvu yatumye bishyirwaho.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Kamena 2023, umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri ushinzwe imibereho y’abaturage, Ingabire Assumpta, yibukije ko inama y’abaminisitiri yateranye mu Gushyingo k’umwaka ushize yemeje ko ibi byiciro bizajya byifashishwa gusa mu igenamigambi n’ubushakashatsi.

Ingabire yagize ati: “Kubera iyo mpamvu, inzego za Leta, abikorera ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bifuza gutoranya abaturage ngo bafashwe muri gahunda zitandukanye z’imibereho myiza, imiyoborere myiza, ubutabera, ubukungu, barasabwa gushyiraho ibigenderwaho mu gutoranya abafashwa, hadashingiwe ku byiciro by’ubudehe kandi MINALOC yiteguye kubafasha.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Genda Nizzo waryaga neza! Ex wa Nizzo Kaboss akomeje kuba igisobanuro cy’ubwiza kuri benshi

Mugiraneza Jean Baptiste (Migi) yateye umugongo ikipe y’igihangange yamwifuzaga bikomeye