in

Mu Rwanda : mu mubiri mwiza wa gikobwa afite igitsina cy’abagabo

Amazina ye yitwa Imaniranyumva Assuman, akaba atuye mu murenge wa Kabaya, akarere ka Ngororero. Uyu afite imiterere, imyambarire ndetse n’imivugire ni umukobwa, ari nabyo byateye amatsiko, ubwo yabazwaga uburyo bishoboka we ubwe akiyemerera ko afite igitsina cyabagabo.

Assuman yavuze ko koko iyo umurebye inyuma ubona ari umukobwa, uko agenda, uko avuga, ibyo akora byose mbese icyo bita imiterere, gusa bitewe n’uko yavutse yaje gusanga afite igitsina cy’abagabo bimugira igitsina gabo. Ubwo yavugaga ibyo yabwiwe ko atumvikana, gusa asobanura ko ibintu yasanze byaramubayeho ari urujijo rukomeye cyane, kubera ko nawe yasanze ariko bimeze avuga ko ari ibitangaza Imana yashakaga kumwereka ndetse n’ubuhangange bwayo.

Mu kiganiro numunyamakuru Gerald Mbabazi uyu mukobwa w’imyaka 22 yavuze ko yifuza kuba umuhungu nubwo byanze, gusa ngo uko iminsi igenda yicuma noneho ibirangabyiyumviro bye bisigaye bimuganza ari umukobwa ndetse akaba afite imyanya y’ibanga y’abahungu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore arimo kuririra mu myotsi nyuma yo kubyara impanga inshuro eshanu

Young Grace yagaragaye arimo gusoma umusore bikekwako bari mu rukundo (video)