in

Mu Rwanda, impinja zikivuka zigiye kujya zihita zihabwa indangamuntu

Mu gihe u Rwanda rukomeje urugendo rwo guhindura Indangamuntu ikava mu buryo busanzwe igashyirwa mu buryo bw’ikorana buhanga, imyaka yo kuyitunga nayo izahinduka.

Biteganijwe ko iyi ndangamuntu y’ikoranabuhanga izajya itungwa na buri mu nyarwanda wese uhereye ku ruhinja rukivuka.

Ubusanzwe indangamuntu yahabwaga umunyarwanda wujuje imyaka 16 kuzamura. Ariko ku indangamuntu y’ikoranabuhanga siko bimeze kuko n’impinja zizaba ziyifite.

Byatangajwe na Minisitiri wa ICT na Innovation Paula Ingabire,wanavuze ko iyi Ndangamuntu ikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga izaba ifite akarusho kuko itanga amakuru yose ya nyiri ukuyitunga.

Ati”Indangamuntu isanzwe yahabwaga uwujuje imyaka 16 kuzamura. Ariko ku iy’Ikoranabuhanga siko bimeze kuko uzajya uyihabwa kuva ukivuka. Ibumbatiye amakuru yose wakenera Atari umwirondoro gusa, ahubwo n’ibindi bikuranga umuntu yerekanaga akoresheje impapuro”

Minisitiri Paula Ingabire yavuze ko iyi Rngamuntu y’ikoranabunga izatangira gutangwa vuba.gusa nti yashimye gutangariza the newtimes itariki nyayo izatangiriraho gutangwa.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Padiri Innocent yakoze ubukwe nyuma y’imyaka 12 yari amaze ari Umupadiri

Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond yagaragaje amarangamutima ye nyuma y’uko uyu muhanzi azanye abana be bose mu Rwanda ariko uwe akamusiga