in

Mu Rwanda hagiye kubakwa indi sitade y’akatarabone izatwara amamiliyali

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yemeje ko imirimo yo gutangira kubaka stade Olympic bemerewe na Perezida wa Repuburika y’u Rwanda, Kagame Paul igiye gutangira.

Iyi sitade izubakwa ku buso bwa hegitari 28 ahitwa i Mwima na Mushirarungu, aho byose bizatwara asaga Miliyari 146.

Ni mu gihe Sitade yonyine izatwara miliyari 60 ikazaba isakaye yose kandi ifite imyanya ibihumbi 20 yicarwamo.

Umushinga wo kubaka Sitade Olympic ya Nyanza, uzaba ugizwe n’ikibuga cyo gukiniraho kizaba gifite inzira zo gukiniramo kwiruka ku maguru, ikibuga cy’imyitozo ku mukino w’umupira w’amaguru, Gymnase ndetse hakazashyirwaho igice cyo gukiniramo imikino Gakondo nk’umuco Nyarwanda.

Iyi sitade, yahawe izina rya “Nyanza olympic Stadium” izubakwa i Mwima na Mushirarungu, ikaba izatwara Miliyari 146, aho izaba ifite imyanya yo kwicarwamo isaga ibihumbi 20.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Igisubizo kirambye kuri wowe urambiwe guhamagarwa n’abantu benshi kandi ubakeneye

Umugabo yashyingiranwe n’ingona