Umuhanga mu ikoranabuhanga, Muhire Eric yatsindiye igihembo cy’ubuhanga mu gukoresha ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence – AI) mu buhinzi, aho yahawe ishimwe nk’umwe mu bantu bazanye ibisubizo bishya bifasha abahinzi guhangana n’ibibazo bahura na byo.
Iki gihembo cyatanzwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buhinzi n’Ibiribwa (FAO) binyuze muri gahunda ya Mountain Future Award igamije gushimira imishinga y’ikoranabuhanga ifasha mu iterambere ry’ubuhinzi, by’umwihariko mu bice by’imisozi.
Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Imisozi wa 2024 (International Mountain Day 2024), FAO yahamagariye abantu n’ibigo bitandukanye kohereza imishinga itanga ibisubizo bishya bigamije iterambere rirambye ry’uturere tw’imisozi.
Hagati y’ibitekerezo 840 byaturutse mu bihugu 75, hatowe imishinga itatu yahize iyindi:
- Muhire Eric (Rwanda) mu cyiciro cy’udushya (Innovation)
- Acres of Ice (Ubuhinde) mu cyiciro cyo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere (Adaptation)
- Mountain Youth Hub (Ku rwego rw’Isi) mu cyiciro cy’urubyiruko (Youth)
Ibirori byo gutanga ibi bihembo byabereye ku cyicaro gikuru cya FAO i Roma mu Butaliyani ku wa 11 Ukuboza 2024.
Abatsinze bahawe igihembo cy’amafaranga $5,000 nk’inkunga izafasha gutangira gushyira mu bikorwa imishinga yabo. Iyi nkunga yatanzwe na Arjun Gupta Family Foundation, Forte di Bard, na Polo Museale – Sapienza University of Rome. FAO kandi izatanga ubufasha bwo gukomeza gutunganya iyi mishinga binyuze muri Mountain Partnership Secretariat.
Eric Muhire yahawe iki gihembo cya Mountain Future Award 2024 mu cyiciro cy’udushya (Innovation) kubera umushinga we witwa “Revitalizing Indigenous Peoples’ wisdom for climate adaptation” (Gusubiza agaciro ubwenge bw’abenegihugu mu guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere).
Uyu mushinga ugamije guhuza ubumenyi gakondo bw’abenegihugu n’ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi bwo mu misozi, binyuze mu ikoranabuhanga rya Artificial Intelligence (AI). Hazashyirwaho urubuga rwa rugezweho ruzakusanya, rusuzume, runasangize ubunararibonye bw’ubuhinzi gakondo, bityo hagamijwe kurengera ubutaka no kongera ubushobozi bwo kwihanganira imihindagurikire y’ikirere.
Uyu mushinga wagaragajwe nk’igisubizo gifatika cyafasha ubuhinzi bwo mu misozi gukomeza gutera imbere mu buryo burambye binyuze mu guhuriza hamwe ikoranabuhanga n’ubumenyi bw’abenegihugu.