in

Mu Rwanda hadutse akabari kadasanzwe gapimira urwagwa mu ishyamba

Mu karere ka Rusizi habonetse akabari kadasanzwe gapima urwagwa rwa bitoki bahimbye izina ry’Ingenzi, runyobwa n’abaturage benshi barwishimiye mu gihe rufite ibara rudasanzwe.

Aka kabari gakorera mu shyamba riri mu rugabano rw’Imirenge ya Nkanka na Gihundwe, riherereye mu Mudugudu wa Muramba mu Kagari ka Kamanyenga

Umukecuru umwe wari uri kunywa igikombe cya 200 Frw, yavuze ko uru rwagwa rwamuramiye kuko icyaka cyari kimumereye nabi. Ati “Kameze neza, karagera ku nzoka, akenga neza nta n’ibyatsi by’imiti ashyiramo.”

Uyu mucyecuru wagaragaraga nk’uwacitse intege kubera uru rwagwa, yabajijwe n’umunyamakuru niba abasha gutaha, amusubiza yirahira ati “Bikiramariya!!, ndataha nyine, ubonye se nasinze mfushe mama, ndataha da.”

Undi muturage na we wari wahembuwe n’aka kamanyinya, yavuze ko uru rwagwa rwengetse kuko rutameze nk’izindi z’inkorano.

Nyiri uru rwagwa rwapimirwaga mu ishyamba, mu gisa nk’ikivugo yahimbiye iyi nzoga ye, yayivuze ibigwi, ati “Urwarwa rw’ingenzi inkezampuhwe zidahari, gacye keza k’ineza, barwita urwagwa nyarwanda rw’Ingenzi ingezampuhwe zidahari, kamwe gatuma abantu basabana bakagira imitima myiza imitima mibi ikajya hirya.”

Uyu mugabo akaba avuga ko yaje gupimira mu ishyamba ari ukwihisha kuko iyo agiye kurucururiza mu isoko bamumerera nabi.

Gusa nk’uko uru rwagwa rugaragara biragoye ko umuntu yapfa kurwizera kuko rufite ibara ryumukara.

SRC : TV10

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

AMAFOTO: Ihere ijisho ubunini bw’ikibuno cya Miss Nyambo bwatumye abantu bibaza niba asigaye yambara ikibuno k’ikigurano

Kate Bashabe ukubutse i paris yongeye kwerekana amafoto ye ari kurira ubuzima mu mujyi wa New York City(amafoto)