in

Mu Rwanda :Gukora ku mabuno y’abakobwa bakora mu tubari byasubiwemo||bafite agahinda kenshi

Mu karere ka Huye hari abakobwa bakora mu tubari, bavuga ko babangamiwe na bamwe mu bakiriya babakorakora iyo bagiye kubakira, ibyo babona ko ari ukubuzwa uburenganzira bwabo.

Umubare munini w’aba bakobwa bakora mu tubari, iyo muganira bagaragaza ko ari akazi bakunda, kandi ngo kabateza imbere bo n’imiryango yabo mugihe baba bubashywe n’abakoresha babo kimwe na bamwe mu bakiriya.

Nko muri Butare ho, uturi twinshi dukorwamo n’abarangije kwiga amashuri makuru na zakaminuza ariko icyo bahurizaho ni uko ngo hari bamwe mu bakoresha babategeka kwambara imyambaro migufi cyane abakiriya bo ngo bakabakorakora ibintu babona bibabuza uburenganzira bwabo.

Hari bamwe mu bemeye kuvugira iki kibazo nibura kuri telefoni mu kiganiro bagiranye na Isango star, nyuma yo kwanga kukivugaho bari kumwe n’umunyamakuru, ku bw’umutekano wabo mu kazi.

Umwe yagize ati:” Bibaho,arakubwira ati ugomba kujya wambara utuntu duto kandi ukajya unanaceza kugirango abakiriya baze cyane,kwanza banza wambare ubundi mbanze ndebe ,niba utabikundaga ugahita ubikora,birabangamye,kuko ntahandi hantu uribujye kandi wari uje ushaka akazi upfa kubikora ariko utabikunze,biterwa n’uwo muntu bari kubikorera uwo ariwe ,iyo uri umuntu ufite ikinyabupfura uramubuza mu kinyabupfura.’

Undi yagize ati ”Akenshi uba usanga ari babandi baciriritse,niba nzanye umukobwa guseriva nkazana umukobwa mwiza agomba kwambara mini kugirango akurure abakiriya,birabangama, niba uri nko mukazi umuntu uwo ariwe wese akaza ashaka kugukorakoraho byanze bikunze ntago byagushimisha,ni uguhindura imyumvire k’ubakiriya, n’abakoresha, ubwo haganirizwa umuntu kuwundi.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Twumiwe tubonye ibyo abasore bavuze ubwo babonaga ifoto ya Fofo wo muri Papa Sava 😳🙆🏽

Niyonizera Judith wahoze ari umugore wa Safi amennye irindi banga benshi batamenye