Ku mbuga nkoranyamabaga hakomeje gucicikana amashusho agaragaza abakobwa bari gushwana n’umudamu bivugwa ko ari pasiteri aho bamushinja ko yabahanuriye ko bazabona abagabo mu mwaka dusoje wa 2021 ariko ngo amaso akaba yaraheze mu kirere.
Mu mashusho, aba bakobwa baba bavuga ko uyu mudamu yabahanuriye ko mu mwaka wa 2021 bagombaga kubonamo abagabo ndetse bamwe bakabona amashuri ariko ngo umwaka ukaba wararangiye ntanakimwe babonye, bakaba bemeza ko uyu mu pasiteri yabatuburiye.
Kurundi ruhande ariko, uyu mudamu we yumvikana abwira aba bakobwa ko ibyo yabahanuriye aribyo ahubwo ibyaba byabo aribyo bituma amasezerano adasohora bityo ko atari umutekamutwe. Akaba abwira aba bakobwa ko ibyo yabahanuriye bizasohora ariko ngo nibabanze bareke ibyaha bakora.
Reba amashusho uko byari byifashe
Ubuhanuzi buzarikora🤔aba ni bamwe mu bakobwa bagiye gukubita umwe mu bahanuzi wabahanuriye ko umwaka wa 2021 uzarangira babonye abagabo,none barategereje baraheba.Abakobwa bati: ujye uhanura ibizasohora. Umuhanuzi ati:ibyaha byanyu nibyo bituma ubuhanuzi budasohora! pic.twitter.com/J8UhhN2XVd
— Aime Beaute Mushashi (@AMushashi) January 13, 2022
Ubu.di se bagiye biringira amasengesho yabo
Nibihangane