in

Mu myaka 20 Miss Jolly amaze ku isi ,yarakuze ,yarahindutse kandi yarize

akalla-horz

Nk’uko IGIHE kibitangaza Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly yizihije isabukuru y’imyaka 20 amaze avutse ndetse ngo yafashe amasomo akomeye  ku Isi hari mo uko nta muntu wigira ahubwo ko ubufatanye hagati y’abantu ari zo mbaraga zigeza ku ntsinzi.

Yavukiye muri Uganda muri District ya Kasese mu Burengerazuba bwa Uganda ku itariki ya 15 Ugushyingo 1996. Avuka mu muryango w’abana batandatu, abakobwa batatu n’abahungu batatu akaba umuhererezi mu muryango.

Jolly n’umuryango we batuye i Kanombe mu Mudugudu wa Rwimbogo, AKagari ka Rwinyange Mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro. Asigaranye nyina gusa, kuko se yitabye Imana Jolly akiri muto.

Miss Mutesi Jolly yasobanuye ko iyi myaka amaze ku Isi ayifata nk’umuhigo ukomeye yesheje kuko hari byinshi yakoze bikamuhira nyamara agitangira guca akenge yarabonaga bitazamushobokera.

amaolaa
Ati” Sura ya Kazi “

Yavuze ko ‘kera hari byinshi kera numvaga ntazishoboza, numvaga hari ibyo ntazageraho ariko Imana yarabikoze nabigezeho. Ni igihe cyo gusubiza amaso inyuma nkareba ibyo nakoze neza hanyuma n’ibyo nakoze nabi nkabikosora’.

Mutesi Jolly kandi yemeza ko mu gihe cyose amaze ku Isi yize byinshi birimo kumenya kwihangana, guha abantu bose agaciro buri wese mu rwego rwe gusa by’umwihariko ngo ‘yamenye ko nta muntu wigira ahubwo ubufatanye n’abandi ari byo bigeza umuntu ku iterambere.’

Image result for mutesi jolly

Nyuma yo gutorwa, Miss Jolly yahawe ibihembo bitandukanye birimo imodoka ya Suzuki SX4 ifite agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse n’umushahara w’amafaranga ibihumbi 800 buri kwezi.

Mu mishanga yari afite atorwa harimo no guteza imbere ubukerarugendo, igikorwa ahamya ko yatangiye afatanyajie na RDB nk’uko yabitangaje ubwo yasuraga Pariki y’Igihugu ya Nyungwe kuwa 4-5 Ugushyingo 2016 muri gahunda ya “Tembera u Rwanda”

Image result for mutesi jolly

 

Icyo gihe yagize ati “Nari nsanzwe mfite umushinga wo guteza imbere ubukerarugendo mu gihugu imbere, nagiye muri ririya tsinda kugira ngo mbe urugero ku bandi […] No mu minsi iri imbere hari ibindi bikorwa mfite bizamfasha kwereka ababishaka ibyiza bitatse igihugu, bazajya biyandikisha hanyuma bahitemo aho tujyana urugendo rukorwe.”

Biteganyijwe ko kandi azitabira irushanwa rya Nyampinga w’Isi rizaba mu Kuboza 2016 (Miss World 2016), ku nshuro ya 65 kuko ryabaye bwa mbere mu 1951. Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda ruzaba ruryitabiriye.

Image result for mutesi jolly

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
narumiwe
narumiwe
7 years ago

hhhhhh icyo mukundira araba

ragira ngo atuye rwimbogo? yagiye abafier koko? akifotoreza mubipangu byabandi ngo niwabo?atuye samuduha mumudugudu wa susuruka ntakabeshye. shame on her.

Inkuru y’uko Donald Trump avuka muri Pakistani iri kubabaza umuhisi n’umugenzi (ifoto)

Irebere hano umunyamideli wagereranyije umubiri we muri Bikini  n’uwa Beyonce abantu bagakura ingoferoÂ