in

Mu mwambaro wa Gikundiro, Fitina Omborenga yamaze gusinyira Rayon Sports ndetse ahita atangaza ikimuraje ishinga imbere y’ibihumbi by’aba-“Rayon bahoze ari mukeba – AMAFOTO

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi Fitina Omborenga yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports nyuma yo gutandukana na Mukeba APR FC yari amazemo imyaka irindwi.

Omborenga yagiye muri Rayon Sports mu gihe yari amaze imyaka myaka irindwi yari amaze muri APR FC yatwaranye nayo ibikombe bitandatu bya shampiyona hamwe na kimwe kiruta ibindi. By’umwihariko, akaba yarashoje umwaka wa 2021 ari umwe mu batsinze ibitego byinshi mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu nubwo yari myugariro.

Akimara gusinyira Murera, Omborenga yagize ati “Si njye uzabona ngeze imbere ya biriya bihumbi by’abafana ba Rayon Sports. Ni umwihariko wayo.

Aho mvuye natwaraga ibikombe kandi nkorera ku gitutu. Ikipe iri ku rwego rwo kungumisha kuri izo ntego mu Rwanda ni Rayon Sports. Nishimiye cyane kuyisinyira.”

Omborenga yiyongereye ku bandi bakinnyi Gikundiro imaze kugura barimo Nshimiyimana Emmanuel uzwi nka Kabange ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo. Hari kandi Abarundi babiri, Ndayishimiye Richard wavuye muri Muhazi na Rukundo Abdul Rahman wavuye mu Amagaju ndetse na Niyonzima Olivier Seif wasubiye muri iyi kipe avuye muri Kiyovu Sports.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Afatiranye impeshyi igitangira ahita asezera ku busiribateri! Umuhanzi Eddy Kenzo yasabye anakwa minisitirikazi -Amafoto

Rutahizamu Peter Agblevor yasesekaye i Kanombe aje guhangana na APR FC – VIDEWO