in

Mu mvura nyinshi Kiyovu Sports yigaritse ikipe ya Espoire Fc

Ikipe ya Kiyovu Sports itsinze ikipe ya Espoire Fc yari yayisuye i Kigali Nyamirambo ibitego bibiri kuri kimwe 2-1.

Wari umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.

Uyu mukino waje gutangira amakipe yombi yatakana ashaka kureba ko yabona igitego.

Ku munota wa 39 ikipe ya Espoire Fc yaje kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Nkurunziza Felcien.

Igice cya mbere cyaje kurangira ikipe ya ikipe ya Espoire Fc ikiri imbere n’igitego kimwe ku busa.

Igice cya kabiri cyaje gutangira ikipe ya Kiyovu Sports yakosoye byinshi, iza inashaka kureba ko yabona igitego cyo kwishyura.

Ku munota wa 48 ikipe ya Kiyovu Sports yaje kubona igitego cya mbere cyo kwishyura icyo yari yatsinzwe, igitego cya Kiyovu Sports cyatsinzwe na Thierry Ndayishimiye.

Ku munota wa 65 ikipe ya Kiyovu Sports yongeye kubona ikindi gitego cyatsinzwe na Abedi Bigirimana.

Ikipe ya Kiyovu Sports yakomeje kugenda irusha ikipe ya Espoire Fc, gusa ariko ikipe ya Espoire Fc yakomeje kwihagararaho.

Ku munota wa 81 umutoza w’ungirije wa Kiyovu Sports ‘Rwaka’ yaje guhabwa ikarita y’umuhondo.

Iminota 90 yagenwe n’amategeko yaje kurangira ikipe ya Kiyovu Sports ikiri imbere n’ibitego bibiri ku kuri kimwe.

Ikipe ya Kiyovu Sports yahise ifata umwanya wa mbere mu Apr Fc ya kabiri itari yakina na As Kigali.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
muhire mustadjabu
muhire mustadjabu
2 years ago

That was god’s grace

Itangazo: Mutsinzi Christian yasabye guhindura amazina akitwa NSINZI CHRISTIAN

Mu Rwanda: ibyabaye ku mujura wibye amafaranga y’umuvuzi gakondo ni akumiro