in

Mu mukino Messi yafashije igihugu cye kwitwara neza atsinda igitego, wabaye umukino w’amateka warebwe n’abantu benshi mu gikombe cy’isi

Mu mukino wabaye kuri uyu mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki ya 26 Ugushyingo wahuje Argentina na Mexico mu gikombe cy’isi, wabaye umukino wa mbere wo mu matsinda witabiriwe n’abantu benshi muri iri rushanwa.

Uyu mukino witabiriwe n’abantu benshi cyane bagera ku bihumbi 88,966, umukino waherukaga abantu benshi ni u wa nyuma wo mu gikombe cy’isi cyabereye muri USA, hashize imyaka 28 witabiriwe n’abantu ibihumbi 94,194.

Uyu mukino wabaye kuri uyu mugoroba warangiye ikipe ya Argentine itsinze Mexico ibitego 2-0 ibifashijwemo na Messi watsinze igitego cya mbere maze Enzo Frnàndez nawe aza atsinda igitego cya kabiri.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntiwayikekera imyaka ifite:injangwe ishaje kuruta izindi ku isi yatahuwe

Impano ya Noheli: umusore yatunguye Sheri we amugurira imodoka y’umuturika