in

Mu muhanda Gicumbi-Kigali habereye impanuka itangaje aho imodoka yari itwaye imitobe yagonze ikiraro maze ihagama mu kirere – AMAFOTO

Imodoka nini yo mu bwoko bwa Isuzu yavaga mu karere ka Gicumbi yerekeza mu mujyi wa Kigali, yakoze impanuka, aho yagonze ibyuma by’ikiraro birangira ikirenze ibihagamamo hagati.

Iyo modoka yari ipakiye imitobe, yakoze impanuka igeze ku kiraro cyambukiranya umugezi wa Rusine, giherereye mu kagari ka Muhaza mu Murenge wa Ntarabana.

Birakekwa ko uwo mushoferi wari uyitwate ko yaba yari ananiwe, ari na yo ntandaro y’impanuka n’ubwo iperereza rigikomeje.

Iyo modoka yahagamye hagati mu byuma by’ikiraro, munsi yayo hatemba amazi y’umugezi. Nta muntu yahitanye cyangwa ngo akomereke uretse imodoka yangiritse, hamwe n’ibyuma by’icyo kiraro yangije ubwo yabigongaga.

Iyi mpanuka ikimara kuba hitabajwe imashini ya rutura mu guterura ibintu biremereye, aba ari yo iyivana muri iki kiraro, kiri ku rugabano rw’Umurenge wa Ntarabana n’uwa Masoro.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya APR FC nyuma yo gusinyisha amasezerano umukinnyi ufite impano idasanzwe yahise agira ikibazo cy’imvune ikomeye

Umujyi wa Kigali wabijemo! Kugurisha amatike yo kureba umukino wo Rayon Sports na Al Hilal Benghazi hajemo kidobya – Ibaruwa