Perezida Balack Obama ndetse n’umufasha we ni bamwe mubakunzwe yaba mugihe Obama yari ayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na nyuma yaho bitewe nuko bitwara mu buzima busanzwe-bakaba bakunda kugaragaza ubuzima bwabo bwite n’ubw’abana babo, akenshi burangwa n’urukundo no kwicisha bugufi. Obama akaba yarayoboye 2009 kugeza 2017.
Tariki 17 Mutarama, nibwo umufasha we Michelle Obama yizihiza isabukuru y’amavuko. Uyu mwaka, umugabo we akaba yaramwifurije isabukuru nziza akoresheje amagambo y’urukundo ndetse n’ifoto yamusomye ku itama
Mu magambo ye Michelle Obama yagize ati “wakoze cyane ku bw’urukundo rwinshi wampundagajeho, Waba wanditse ubutumwa, imeri, cyangwa wabinyujije ku rubuga nkoranyambaga, buri butumwa bw’amavuko nakiriye uyu munsi bwasobanuye byinshi kuri njye. Nshimishijwe cyane no kubona abantu benshi batewe ishema nange, Ntegerezanyije amatsiko kubona icyo uyu mwaka utaha uduhishiye”