in

Mu mboni za Haaland yatangaje igihugu cyo muri Afurika abona kizitwara neza mu gikombe cy’Isi

Erling Braut Haaland rutahizamu wa Manchester City n’ikipe y’igihugu ya Noruvege yatangaje ko kuri we asanga ikipe y’igihugu ya Senegal ariyo izitwara neza mu mikino y’igikombe cy’Isi kurusha ibindi bihugu bizaserukira umugabane w’Afurika.


Mu gihe habura igihe kitarenze ibyumweru bitatu ngo igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Quatar ngo gitangire rutahizamu wa Manchester City n’ikipe y’igihugu ya Noruvege yabajijwe n’itangamakuru imwe mu ikipe izahagararira Afurika abona izitwara neza kurusha izindi maze mu magambo ye agira ati “Ndatekereza Senegal izitwara neza. Bafite ikipe ikomeye,bafite abakinnyi bakomeye rero ndatekereza Senegal izitwara neza kurusha ibindi bihugu by’Afurika.”

Mu mikino y’igikombe cy’Isi cya 2022 umugabane w’Afurika uzahagararirwa n’ibihugu bitanu aribyo Senegal,Ghana, Cameroon, Tunisia ndetse na Morocco.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umufana mukuru w’ikipe ya Sunrise Gikona akanze abafana ba Rayon Sports

Mu mafoto:Dore ubwiza bw’inkumi igiye gushyingiranwa na Producer Ayoo Rash