in

Mu mbaga y’abafana b’abari baje kureba umupira hajemo umufana afite ishoka police imubonye iramurasa -Amafoto

Mu gihe habura iminota mike ngo Ubuhorandi bucakirane na Pologne, polisi yarashe umufana wari witwaje ishoka ubwo abafana b’Ubuhoradi bari mu rugendo i Hamburg, bitegura kureba mukino wa Euro 2024, ugiye guhuza ikipe yabo na Pologne.

Ibihumbi by’abafana b’Ubuholandi bari bazindukiye mu rugendo rw’amahoro, gusa uwo mugabo ngo yatangiye gukanga abapolisi akoresheje ishoka ifite imitwe ibiri n’ikindi kintu cyakaga.

Amakuru avuga ko abapolisi bagerageje gukoresha ubundi buryo bwose ngo bamwambure ibyo bikoresho ariko bikaba iyanga, ari na bwo umupolisi umwe yafashe umwanzuro wo kumurasa.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amashusho : Ikipe ya Gorilla FC ikomeje kongeramo amaraso mashya

Umutoza wa Rayon Sports Julien Mette yanze agasuzuguro k’abasore b’i Nyarugenge ahita afata umwanzuro ntakuka