Umusore wo muri Gana yavuze agahinda yatewe n’inkumi nyuma yo kuyiha amafaranga menshi kuwa kane imubeshya ko igiye gutangira ubucuruzi maze kuwa gatandatu ikarongorwa n’undi mugabo.
Uyu musore wakomerekejwe umutima n’ibya mubayeho mu kiganiro yahaye radio yo muri kiriya gihugu, yavuze ko umukunzi we yamuhemukiye bikomeye, ndetse ngo bateganyaga kuzabana.Kubera urukundo yakundaga uyu mukobwa ngo yemeye kumuha amafaranga amubwira ko agiye kuyakoresha umushinga,yamubwiye ko agiye kuyakoresha ubucuruzi,maze nyuma y’iminsi ibiri yumvako yakoze ubukwe.
Yabwiye Francis Abban ko uyu mukobwa yagombaga kumusura ku wa gatandatu ariko akaza kane amutunguye.Avuga ko nubwo yaje kumureba mbere y’igihe bari bavuganye yari afite amafaranga yari yamwemereye ngo atangire ubucuruzi bwe.
Umukunzi we yafashe amafaranga nibintu byose yagombaga gutangiza ubucuruzi arataha, avuga ko kuwa gatandatu atari kuboneka ariyo mpamvu yamusuye kuwa kane.
Noneho, kuwagatanu nyuma y’umunsi umwe nibwo umuntu yabwiye uyu musore ko umukunzi we agiye gushyingiranwa n’undi mugabo. Uyu mugabo yaguye mu kantu, amera nk’utabashaga kwizera ibyo yumvise yahisemo kujya ahari kuzaba kwa sebukwe asanga imihango y’ubukwe igeze kure.
Yicaye mu birori atuje kugeza arangije hanyuma yegera umukwe w’umudamu we amumenyesha ko umudamu yari amaze gushyingiranwa ari umukunzi we kandi yari atwite inda y’amezi abiri.
Yabwiye umukwe ko adashishikajwe no kurwana na we hejuru y’umugore kuko yamaze kumurongora. Ariko yashakaga kumumenyesha ko nubwo bashyingiranywe ariko na we amutwitiye inda.