in

Mu Majyaruguru abantu 200 bafatiwe mu bujura

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru igaragaza ko mu Ukwakira n’Ugushyingo mu 2023 hatawe muri yombi abantu 197 bakurikiranyweho ibyaha by’ubujura.

 

Aba bantu barimo 72 bafatiwe mu karere ka Musanze, 22 bafatiwe mu Karere ka Rulindo, 48 bafatiwe mu Karere ka Gicumbi, 26 bafatiwe mu Karere ka Gakenke na 29 bafatiwe mu Karere ka Burera.

Umuturage wo mu Karere ka Musanze witwa Bahufite Zéphanie yabwiye RBA ko ikibazo cy’ubujura kimaze kubarembya mu gace batuyemo.

 

Yagize ati” Umuntu ararana inka mu kiraro bwajya gucya ugasanga ni ikiraro gusa. Abantu bifitiye za televiziyo bwacya ugasanga inzu bayicukuye baseseramo bagatunguka aho za televiziyo ziri bagaterura bagasohoka.”

 

Abaturage b’i Musanze bavuga ko aba bajura n’iyo bafashwe usanga bamara icyumweru kimwe muri gereza bakagaruka bavuga ko nta wuzabakoraho.

guhagurukirwa ku buryo mu gihe gito ubujura buzaba bwahagaze muri iyi ntara.

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Alfred Gasana yatangaje ko ubujura bukorwa muri ubwo buryo ahanini buturuka ku kuba amarondo adakorwa uko bikwiye ariko ko inzego zose zishamikiye kuri Minisiteri y’Umutekano zigiye guhagurukira gushaka igisubizo cy’iki kibazo.

Ati “Kugira ngo ubujura bukorwe nk’uko haba habaye kwirara mu rwego rw’imikorere y’amarondo yakagombye kuba afata abajura nk’abo ngabo. Ariko icya kabiri, izi nzego mubona zishamikiye kuri Minisiteri y’Umutekano cyane cyane Polisi y’u Rwanda, inshingano zacu ni uguhangana n’ibikorwa nk’ibyo bihungabanya umutekano w’Abanyarwanda dufatanyije n’abaturage.”

Ubushakashatsi buheruka ku miyoborere bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS), bwagaragaje ko umutekano n’ituze ry’abaturage byaje imbere mu kwishimirwa n’Abanyarwanda, aho biri ku kigero cya 93.63%, gusa amanota yabyo yaragabanyutse kuko mu mwaka wa 2022 byari ku manota 95.53%, ahanini bitewe n’ubujura burangwa mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ni ikibazo cyahagurukiwe n’inzego zitandukanye, ndetse hari n’abahuriramo n’impamvu zituma bahasiga ubuzima.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bugaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2023 ibyaha byiyongereye cyane, aho ibyaha byiganje mu nkiko zo mu Rwanda birangajwe imbere n’ubujura bugize 33% y’ibyaha byose byakiriwe mu Bushinjacyaha bw’u Rwanda.

Amadosiye 31.593 arebana n’icyaha cy’ubujura niyo yashyikirijwe Ubushinjacyaha akurikiranywemo abantu barenga ibihumbi 40.

Imibare igaragaza ko abakurikiranyweho icyaha cy’ubujura bangana 40.586 mu gihe urubyiruko rufite hagati y’imyaka 18 na 30 rugize 59% by’abagikurikiranyweho bose.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Azi no kuzunguza Nyash! Jowayeze yahuye n’umubyinnyi Jojo Breezy amuzunguriza Nyash aribura – Amashusho

Gasogi United ya KNC yihereranye Musanze FC yari iyoboye shampiyona y’u Rwanda iyikubitana umujinya APR FC ibyungukiramo