in ,

Mu magambo asize umunyu, AY yongeye gutera imitoma umunyarwandakazi bateganya kurushinga

Umuhanzi Allen Yesaya wamenyekanye nka AY amaze imyaka igera ku 9 akundana n’umukobwa w’umunyarwandakazi  witwa “Remmy”, ariko yabyeruye mu mwaka ushize wa 2016 mu kwezi k’Ukuboza ubwo yari yagize isabukuru.

Kuri ubu ntahishira kugaragaza uyu mukobwa w’uburanga wamutwaye umutima dore ko bamaze no kwemenyeranya ko bazabana akaramata nk’umugabo n’umugore.

Kuri uyu wa 27 Ukuboza 2017 ku munsi w’Isabukuru ya Remmy, AY yongeye kugaragaza akanyamuneza aterwa no kuba akundana n’uyu munyarwandakazi amubwira amagambo atandukanye aryoshye.

Yagize ati “Isabukuru nziza ku mukunzi wanjye duteganya kurushinga, inshuti yanjye y’akadasohoka, byose byanjye… reka twishimire hamwe uyu munsi udasanzwe. Dukomeze gushyira imbere Imana muri byose nayo izakomeza kuduha imigisha n’inema zayo buri munsi. Ndagukunda by’agahebuzo.”

Muri Kamena 2017 nabwo AY yari yanditse amagambo akomeye kuri Instagram yishimira intambwe uyu mukobwa yari yateye ubwo yari arangije amasomo ya kaminuza.

AY yamaze kumusaba kubana akaramata

Remmy umunyarwandakazi witegura kubana na AY

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

KIGALI: Ibirori by’abambaye amaecouteurs byitabiriwe n’imbaga nyamwinshi (AMAFOTO)

Cristiano Ronaldo ari mu mazi abira