Cristiano Ronaldo umwe mu bakinnyi baranzweho kugira amarangamutima kenshi na kenshi akagaragara ari kurira nyuma y’umukino,yaje guhishura ukuntu intambwe z’uyu musore yinjira muri ruhago zitari zoroshye kubera gukumbura umuryango we cyane.
Mu kinyamakuru yahaye Players Tribune,yagize ati “Nariraga hafi ya buri munsi na buri nijoro.Nubwo nari nkiri muri Portugal ariko byasaga nk’aho nahinduye igihugu kubera ururimi twavugaga i Madeire si rwo bavugaga i Lisbon,imico yari itandukanye.Nta muntu nari nzi numvaga ndi njyenyine,kandi mu bushobozi bw’umuryango wanjye baza kundeba inshuro imwe mu mezi 4.Narabakumburaga ku buryo buri munsi wabaga muremure cyane kandi uvunanye.Ni ruhago yonyine yatumye nkomeza gutera imbere no kutabitindaho kuko nari mbizi ko mu kibuga nakoraga ibintu abandi bana bo muri academie batashobora.”
“Ndibuka mfite imyaka 15 nabwiye abana twakinanaga ko rimwe nzaba umukinnyi ukomeye cyane kw’isi nyamara baranseka nari nkiri muri academie birangira ngiye mw’ikipe nkuru”