Ikipe ya Real Madrid isanzwe ikina shampiyona y’ikiciro cya mbere muri Espagne yaraye itsinze Al Ahly yo mu misiri , ibitego bine kuri kimwe mu mikino w’igikombe cy’isi cy’amakipe.
Mu ijoro ryakeye muri Morocco kuri sitade ya Prince Moulay Abdallah niho haberaga umukino wa ½ w’igikombe cy’isi cy’amakipe.
Real Madrid yo yatangiriye irushanwa muri ½ mu gihe Al Ahly yo byayisabye gusezerera ikipe ya Seattle Sounders kugira ngo ibashe gushyika muri ½.
Carlo Ancelloti utoza Real Madrid mu mugoroba wa keye yari yabanje mu kibuga abakinnyi nka Lunin; Nacho, Alaba, Rüdiger, Camavinga; Kroos, Tchouaméni, Modric; Fede Valverde, Rodrygo na Vinicius.
Real Madrid niyo yafunguye amazamu kare kuko ku munota wa 42 , Vinicius yari yatsinze igitego cya mbere. Hadaciye kabiri ku munota wa 46 Valverde atsinda icya kabiri.
Abakinnyi bari babanjemo ku ruhande rwa Al Ahly : El Shenawy; Maaloul, Metwally, Abdelmonem, Hany; Afsha, Dieng, El Soulia, Abdelkader; El Shahat na Sherif.
Al Ahly yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 65′ gitsinzwe na AMaalou kuri penaliti, ikizere kiragaruka ko yabasha kwishyura , ariko ku munota wa 92 Rodrygo atsinda igitego cya gatatu cya Real Madrid. Ku munota wa 98 umwan muto Arribas atsinda igitego cya kane.
Real Madrid iba igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cy’ama-Clubs,uzayihuza na Al Hilal yo muri Arabia Saudite kuwa Gatandatu saa 21:00.
AMAFOTO