Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira 2017 nibwo mu karere ka Rubavu habereye igitaramo gisoza ibyo Meddy na Riderman bari bamaze igihe bakorera mu ntara zitandukianye z’igihugu byiswe ‘Airtel Muzika Tour’.
Iki gitaramo cyabereye mu mujyi wa Rubavu kuri Stade ya Ntengo, cyari kiswe ‘Ntawamusimbura concert’ kikaba cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru dore ko hari hashize imyaka irenga 7 Meddy adataramira muri aka karere.
Ntawamusimbura Concert niyo yasoje ibitaramo Meddy yagombaga gukorera mu Rwanda mbere yuko asubira muri Amerika.
Muri iki gitaramo umuhanzi Khalfan niwe wabanje ku rubyiniro maze ashimisha abakunzi be b’i Rubavu mu njyana ze zitandukanye za hip hop, akurikirwa na Niyitegeka Gratien uzwi nka ‘Seburikoko’ akaba na ambasaderi wa Airtel Rwanda.
Seburikoko umaze kwigaruri imitima yabakunzi ba filime Nyarwanda, agihinguka ku rubyiniro yakirijwe amashyi n’urusaku rwinshi by’abafana maze nawe abasusurutsa mu nzenya zitandukanye arinako abasobanurira gahunda zitandukanye Airtel ifitiye abakiriya bayo harimo nka Wiceceka na Tunga aho ushobora gutombora moto cyangwa imodoka.
Nyuma ya Seburikoko, umuhanzi Riderman niwe wakurikiye ku rubyniniro maze yerekana ko ari umugaba mukuru w’Ibisumizi nk’uko yiyita. Riderman yashimishije abitabiriye iki gitaramo mu njyana ze zitandukanye harimo izo mu minsi yambere ndetse n’izubu.
Meddy wari utegerejwe na benshi, akigera ku rubyiniro ibintu byahise bihindura isura abafana bamwakiriza amashyi menshi abandi bavuzinduru. Uyu muhanzi wongeye kugaragarizwa amarangamutima adasanzwe n’abakobwa, yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe cyane ahereye kuzakera kugeza kuri Slowly aheruka gusohora.
Uko Meddy yaririmbaga kuva ku ndirimbo ya mbere kugeza kuyanyuma, yajyanaga n’abafana be bamufasha kuziririmba. Benshi muri aba bafana biganjemo abakobwa bari baje bitwaje amafoto ye atandukanye mu kumugaragariza ko bamukunda.