in

Mu mafoto akeye: Tembera ikibuga cy’indege cya Kigali giherereye i Kanombe

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibibuga by’indege RAC (Rwanda Airports Company) cyagaragaje uko Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali giherereye i kanombe mu mugi wa Kigali. Iki kigo cyerekanye iki kibuga binyuze mu mafoto akigaragaza uko cyakabaye cyose.

Aya mafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za RAC, aho yafatiwe mu kirere, agaragaza ikibuga cy’Indege cy’i Kanombe giherereye mu Karere ka Kicukiro.

Aya mafoto agaragaramo imiterere y’iki Kibuga n’inzira inyuramo indege igiye guhaguruka no mu gihe yururuka ndetse n’ubusitani bunogeye ijisho bukikije iki kibuga.

Ikindi kandi muri ayo mafoto hazaragaramo zimwe mu ndege zisanzwe zikoresha iki kibuga, ziparitse muri parikingi ziri kuri iki kibuga mpuzamahanga cya Kigali.

Ababonye ayo mafoto bashimiye iki kibuga cy’indege cyubatswe i Kanombe mu karere ka Kicukiro.

Amafoto

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ntibisanzwe: Umugabo yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kujya mu kazi yambaye ijipo (Amafoto)

“Uri kurya neza” Ibyavuzwe n’abafana ba Dj Brianne nyuma yo kumubona ari kumwe n’umusore w’umwarabu (Amafoto)