in

Mu mafoto akeye ihere ijisho Miss Ndahiro Queen ugiye gusohokera u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza

Mugabekazi Ndahiro Queen wabaye Nyampinga uberwa n’amafoto mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, ni umwe mu nkumi 48 zituruka mu bihugu bitandukanye bya Afurika zigiye guhatanira ikamba rya Miss University Africa2022.

Uyu mukobwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ahagarariye Intara y’Iburasirazuba, akaza kubasha kubona ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto kurusha abandi, yamaze gushyirwa ku rutonde rw’abahatanira ikamba rya Miss University Africa.

Abagiye guhatanira iri kamba baraba bahanganiye kuryambura umunya-Somalia, Adar Yusuf Ibrahim waryegukanye umwaka ushize, mu gihe Umwiza Phionah wari uhagarariye u Rwanda we yacyuye umwanya wa kane.

Iri rushanwa rihuza abanyeshuri biga mu ma kaminuza atandukanye muri Afurika, uryegukanye ahabwa ibihumbi 50$ arenga miliyoni 50Frw, imodoka nshya ndetse akagirwa Ambasaderi w’abanyeshuri mu muryango w’abibumbye.

Miss University Africa ifite umwihariko wo kuba ari rimwe mu marushanwa adasaba ko abaryitabira bahatana mu kwigaragaza mu myambaro yo kogana ‘Bikini’.

Miss Mugabekazi ugiye guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa yitabiriye irya Miss Rwanda afite umushinga wo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore.

Kuva mu 2010 ubwo iri rushanwa ryatangiraga kuba kugeza uyu munsi nta gihugu kiraryegukana inshuro ebyiri, mu nshuro esheshatu rimaze kuba ryegukanywe n’abaturuka mu bihugu bitandukanye.

Ni irushanwa ryaranzwe no kutaba cyane ko kuva mu 2012 kugeza mu 2017 ryari ryarahagaze, nyuma yo kubura umutwe nabwo mu 2019-2020 rikomwa mu nkokora na Covid-19 ryongera gutegurwa umwaka ushize.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali: Amashirakinyoma ku nkuru y’umwarimu wakubise Umunyeshuri maze ahinduka inzoka muri G.S Kagugu

Miss Kayumba Darina arahangayitse bikomeye