Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Kanama 2022, habaye isengesho ryo gusabira Nkusi Thomas (Yanga) uherutse kwitaba Imana muri Africa y’Epfo.
Iryo sengesho ryabaye mu gitondo nkuko byari biteganyijwe aho ryabereye muri New Life Bible Church.
Muri iryo sengesho Junior Giti kwifata byanze asuka amarira na none imbere y’abantu aho no kuvuga byari byanze umugore we akamuhumuriza.
Ni isengesho kandi ryari ryitabiriwe na bamwe mu bahanzi nka Chris Eazy ndetse n’inshuti ya Junior Giti, Rocky Kimomo yari ahari gusa na we agahinda Kari kose ku maso.
Amafoto:











