Kizigenza Cristiano Ronaldo, umunya-Portugal ukinira Ikipe ya Al Nassr muri Arabia Saudite yifatanyije n’abatuye icyo gihugu mu birori byo kwizihiza umunsi icyo gihugu cya shingiweho.
Ku munsi w’ejo kuwa Gatatu abaturage ndetse n’abandi bose bagenderera ubwami bwa Arabia Saudite bifatanyije mu gikorwa ngarukamwaka cyo kwishimira umunsi w’ishingwa ry’igihugu.
Uyu munsi ufatwa nk’ukomeye mu bwami bwa Arabia Saudite nta gikorwa na kimwe gikorwa kijyanye n’akazi kuko iguhugu cyose uba ari umunsi w’ikiruhuko.
Uyu munsi wa none rero ntiwari usanzwe kuko bifatanyije na Cristiano Ronaldo usigaye uhatuye.
Cristiano n’abandi bakinnyi ba Al Nassr bahuriye hamwe barishima ariho Cristiano Ronaldo yagaragaye yambaye ikanzu y’umweru dede ndetse n’indi myambaro gakondo y’abanya- Arabia Saudite , muri ibyo birori Cristiano Ronaldo yanyuzagamo agacinya akadiho acugatiye inkota y’ubutsinzi ndetse yakwicara akanywa kuri kacyayi nk’ikinyobwa gakondo cy’abatuye Ubwami bwa Arabia Saudite.
AMAFOTO:
Kugeza ubu Cristiano Ronaldo amaze gutsindira Al Nassr ibitego bitanu muri shampiyona ndetse anatanga imipira ibiri ibyara ibitego.