in

Mu ijoro ryahise ryo ku wa 27 Werurwe 2023 humvikanye umutingito muri Kigali no mu zindi ntara, ese inkomoko y’uwo mutingito yari iyihe, ese urongera kugaruka?

Mu ijoro ryahise ryo ku wa 27 Werurwe 2023 humvikanye umutingito muri Kigali no mu zindi ntara, ese inkomoko y’uwo mutingito yari iyihe, ese urongera kugaruka.

Uyu mutingito wumvikanye Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki 27 Werurwe 2023, mu Rwanda mu bice by’Iburengerazuba no mu Mujyi wa Kigali humvikanye umutingito udakanganye wari ufite ibipimo bya 4.9.

Uyu mutingito wumvikanye ahagana saa Mbili z’umugoroba wageze mu bihugu by’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Uganda.

Urubuga Volcano Discovery rukurikirana ibijyanye n’imitingo rwatangaje ko uwo mutingito izingiro (epicentre) ryawo ryari i Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri RDC.

Inzobere mu bijyanye n’ibyo mu nda y’Isi mu Kigo Goma Volcanological Observatory (OVG) ziherutse kugaragaza ko mu nda y’Ikirunga cya Nyamulagira hari amahindure yatangiye kuzamuka agana rwagati mu murwa w’ikirunga, ku buryo gishobora kuruka vuba.

Umutingito wumvikanye kuri uyu wa Mbere wari woroheje ndetse bivugwa ko uyu mutingito uzajya utungurana rimwe na rimwe gusa inzobere zivuga ko umutingito utangira kwangiza byinshi iyo watangiye kugera ku gipimo cya 6 gusa uyu wo wari woroheje.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yakiniye Amavubi ubu ni umutoza w’abana ba Paris Saint Germain

Abakobwa babikoze barihombeye! Ubu noneho abakobwa b’amasugi bari guhembwa