in

Mu ijoro ryahise Pamella yanze kuryama arara amajoro kugirango asuke imitoma kuri The Ben ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko

Kuri uyu wa 2 tariki ya 9 Mutarama nibwo The Ben yagize isabukuru ye y’amavuko, The Ben kuri ubu yujuje imyaka 37 y’amavuko.

Ubwo umunsi watangiraga mu rucyerera, Pamella yabyutse asangiza amashusho yishimanye na The Ben, ubundi amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko ndetse amutera imitoma.

Pamella yagize ati “Isabukuru nziza y’amavuko HUBBY WUBBY wange mwiza! “. Pamella yakomeje amubwira ko kuba ari kumwe nawe aba ameze nk’uri mu ijuru, ndetse akomeza ashimangira ko amukunda byimazeyo.

Pamella yakomeje ashimira The Ben ku kuba ari inshuti magara ye, ndetse ko amureka akigira mu nzira zose. Pamella yangeyeho ati ” ntanumwe utunganye ariko wowe uratunganye kuri nge, ndetse ni wowe nahoze nsengera”.

Si ibyo gusa kuko Pamella mu mvugo ye yashimangiye ko agomba gusazana na The Ben, ndetse amubwira ko aterwa ishema nawe.

Kuri ubu The Ben yujuje imyaka 37 y’amavuko mu gihe Pamella azuzuza 24 muri uyu mwaka wa 2024.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto 8 : Sadio Mané arikumwe n’umugorewe.

Kugeza ubu mu basore bose bakunda Shaddyboo ntanumwe ufite ubushobozi bwo kumutera ivi kubera ahantu Shaddyboo ashaka ko bizabera