Abasore n’abagabo iyo babyutse babona igitsina cyabo cyafashe umurego bakibaza impamvu yabiteye, bikabayobera. Muri iyi nkuru tugiye kukwereka impamvu ituma igitsina kibyuka cyafashe umurego
1. Iyo imyanya ndangagitsina y’umugabo ikora neza mu ijoro asinziriye umubiri we ukomeza gukora neza, bifashijwemo n’igice cy’ubwonko kizwi nka parasympathetic nervous system kigenzura imyakura yo mu gice cy’umugongo cyo hasi kizwi nka Sacrum, gitegeka kongera amaraso atembere muri icyo gice, bityo n’amaraso agera mu gitsina akiyongera.
2. Ku bagabo buri gitondo, umusemburo wa Testerone uba wabaye mwinshi mu maraso, bityo uyu musemburo ukaba itera igitsina gabo guhagarara.
3. Mu gitondo nabwo umusemburo wa Prolactin uriyongera ku bagabo, mu buryo busanzwe baba bafite ingano nkeya yuyu musemburo kubera ko mu buryo kamere prolactin ni umusemburo wa kigore.
4. Ubwonko bwaruhutse, Buri gitondo burya ubwonko buba bwaruhutse bityo bukirekura ku bintu byose, bitandukanye no ku manywa igihe umuntu aba afite stress n’ibindi bijyanye n’akazi.