Mu gihugu cy’Ubuhinde abaturage bategetswe kudafata umunsi w’abakunda (St Valentin) nk’umunsi wo kwishimira urukundo ,ahubwo ko bakwiye k’uwifata nk’umunsi wo guhobera inka zabo mu rwego rwo guha agaciro abo mu bwoko bw’Abahindu (Hindu).
Ishami rishinzwe ubuzima bwiza bw’amatungo muri iki gihugu ,kuwa gatatu ryatangaje ko ,guhobera inka bizana ubutunzi n’umunezero bityo ko abantu bakwiye kuzafata umunsi w’abakundana nk’umunsi w’inka.
Ubwoko bw’Abahindu mu gihugu cy’Ubuhinde ni bumwe mu bwoko bwizerera cyane mu nka , kandi batarya inyamaswa iyo ariyo yose ariko kandi byagera ku nka zikubahwa cyane , ku buryo ntawemerewe kubaga inka , ari nayo mpamvu abantu basabwe kuzahobera inka k’umunsi w’abakunda nk’ikimenyetso cy’urukundo zikwiye guhabwa.
Ariko aha bikanaterwa n’uko mu busanzwe abo mu idini ry’Abahindu bizera ko iyo umuntu apfuye ashobora kuzukira mu nyamaswa.
Source: The New York Post