Hari ibintu byakwereka ko watangiye guca inyuma uwo mwashakanye nkuko tubikesha Elcrema urubuga ruvuga ku bijyanye n’urukundo.
1.Kurangazwa n’ibyo ukunda ku wundi muntu
Hari igihe umuntu aba afite ibyo batashakanye bikagera aho bimutwara umutima. Muri byo twavuga nko ku myambarire, inseko, ingendo,… kuko byagukurura ukifuza kuryamana n’uwo ubibonana.
Ushobora no kurangazwa n’uko umuntu ukuganiriza bitewe n’amagambo aba akubwira, hari abarengera bagatangira kujya babwirana imivugo n’indirimbo zivuga ku byiza by’undi. Niba utangiye kujya ugirana ibiganiro n’undi muntu mutashakanye bimeze bityo, jya utangira gukenga uwo ukwitaho akakubyinirira ataragushatse.
2.Kwemera impano nyinshi z’umuntu atanga bidasobanutse
Burya impano ni ikintu cyiza ariko mu gihe nyacyo. Abantu benshi mu bagore n’abagabo iyo bashaka kwigarurira imitima y’abo bafitiye irari bakoresha impano, bakaziherekesha amagambo meza ataka abo bazihaye.
Niba umuntu aguhaye impano kabiri gatatu, ukwiye kubitekereza neza ukibaza ngo uyu muntu arashaka kugera kuki ? Ntituvuze ko umuntu mutashakanye ataguha impano ariko iyi nta kibiri inyuma ayigihera mu ruhame ku buryo nawe utagira isoni zo kwibibwira abagize umuryango.
3.Kugirana ibiganiro n’undi muntu biganisha ku mibonano mpuzabitsina
Iyo umuntu ashaka ko muganira ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina cyangwa se akakuzanira amafilimi y’urukozasoni, ukwiye kumenya hakiri kare ko uyu muntu nta kindi kimuri ku mutima usibye kugusenyera akagushyira mu mutego wo guca inyuma uwo mwashakanye.
4.Gushyikirana n’undi muntu kenshi kandi mu bwihugiko
Niba umuntu agusaba kugirana nawe umushyikirano ahantu hatari ku mugaragaro ujye ugira amakenga kuko niyo nta jambo yaba yarigeze agutungukiriza ribi, ahantu muri hashobora kubabera intandaro yo gukurura ibyo mutari mwateguye.
5.Gusohokana n’undi muntu kandi uwo mubana atabizi
ikintu kigutera guhisha uwo mwashakanye aho usohokeye n’uwo musohokanye gishobora kukugeza habi haba mu kugukururira guca inyuma uwo mwashakanye cyangwa se mu kagirana amakimbirane kuko ashobora kubimenya mu gihe wibwiraga ngo mwamwihishe.
Ibindi biganisha guca inyuma uwo mwashakanye:
• Kwemera gukorakorwa n’undi muntu utari uwo mwashakanye
• Gusomana n’undi muntu utari uwo mwashakanye cyane cyane muri ahantu hiherereye