Mu gahinda ku maso: Umugore wa Yanga n’abana be nibo baherekeje umubiri we kugera mu Rwanda (Amafoto)

Muri iki gitondo nibwo umubiri wa Nkusi Thomas wamamaye nka Yanga wageze i Kigali mu Rwanda nyuma yo kwitaba Imana muri Africa y’Epfo.

Mu baherekeje uyu mubiri kuva muri Africa y’Epfo kugera mu Rwanda harimo umugore we n’abana babo babiri.

Uyu muryango wa Yanga wabaga muri Africa y’Epfo aho umugore wa Yanga yakoraga ndetse akaba ari naho Yanga yitabiye Imana azize uburwayi.

Bageze mu Rwanda agahinda ari kose ku maso yaba ku bana cyangwa Mama wabo ndetse no kugera kuri Junior Giti wagiye kubakira ku kibuga cy’indege.

Amafoto: