Mu gahinda kenshi ku maso! APR FC ivuye gutsindwa ibitego 6-1 yageze i Kigali yikandagira.
Ikipe ya APR FC yamaze kugera mu Rwanda nyuma yo kubura itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Champions League Cup isezerewe na Pyramids yo mu Misiri.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Nzeri 2023, ni bwo abakinnyi, abayobozi n’abandi bajyanye na APR FC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League bageze ku kibuga cy’indege cya Kigali.
Mu bari kumwe n’ikipe nta n’umwe wigeze agira icyo atangaza ku rugendo bavuyemo dore ko bigoye gusobanura ibyayibayeho yinjizwa ibitego 6-1 mu mukino yagiye yizeye gutsinda.
Ni umukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 29 Nzeri 2023 ubera ku kibuga cya gisirikare cyitiriwe 30 Kamena (30 June Stadium) gisanzwe kiberaho imikino Pyramids yakiriye.
APR FC yinjijwe ibitego bine na rutahizamu Mostapfa Fathi ibindi bibiri bitsindwa na Walid Al-Karti na Mohamed Al-Shaibi. Ni mu gihe kimwe rukumbi yabonye cyashyizwemo na Victor Mbaoma kuri penaliti.
Uburyo yasezerewe nabi nyuma yo kunyagirirwa hanze yari yaritwaye neza mu mukino ubanza wabereye mu Rwanda, byaherukaga kuyibaho mu myaka 17 ishize.
Abakinnyi ba APR bagomba gukomeza imyiteguro y’imikino y’imbere mu gihugu by’umwihariko Shampiyona izakurikizaho harimo uwa Bugesera FC uzaba tariki 10 Nzeri n’indi y’ibirarane.
AMAFOTO