in

“Mu by’ukuri iyo ari mu kibuga aratuvunisha” Abakinnyi ba Al Nassr bakomeje kwifatira ku gahanga Cristiano Ronaldo

Cristiano Ronaldo ashinjwa na Luis gutuma iyi kipe ikina nabi

Umukinnyi wa Al Nassr yifatiye ku gahanga Cristiano Ronaldo avuga ko imikinire ye yaba ibangamira umukino w’ikipe yose muri rusange.
Cristiano Ronaldo usigaye ukinira ikipe ya Al Nassr muri Arabia Saudite akomeje gushinjwa gutuma ikipe ye ikina nabi, ikabona umusaruro bibanje kuyigora.

Luiz Gustavo Dias umukinnyi ukinana na Cristiano Ronaldo muri Al Nassr yatangaje amagambo atungura benshi ubwo yaganiraga n’ikinyamakuri RT Arabic.


Luis Gustavo mu magambo ye yagize ati: ” Mu by’ukuri iyo Cristiano ari mu kibuga aratuvunisha nk’abakinnyi bagenzi be bigatuma abo duhanganye bisanzura. Buri wese aba ashaka kumuha buri mupira ubonetse wese kuko aba yabidusabye!”

Ibi bije nyuma y’uko Cristiano yahushije ibitego byinshi byabazwe mu mukino ikipe ye ya Al Nassr yanganyijemo na Al Fateh 2-2 , nubwo yaje gutsinda igitego cya penaliti ku munota wa 83.

Cristiano Ronaldo ashinjwa na Luiz Gustavo gutuma iyi kipe ikina nabi

Ku rundi ruhande, Luis Gustavo yenda kurangiza iki kiganiro yagiranaga n’ikinyamakuru RT Arabic yavuze igisa n’uburyarya maze agira ati: “Gusa Cristiano Ronaldo ni we mukinnyi twigiraho byinshi mu buzima bwa buri munsi kuko afite ubuhanga mu kibuga yewe no hanze yacyo”.
Luiz Gustavo ushinja Ronaldo ubunebwe

Cristiano Ronaldo kuva yagera muri iyi kipe ya Al Nassr muri Mutarama uyu mwaka, amaze gukina imikino itatu bahuyemo na Ettifaq, Al Ittihad ndetse na El Fateh n’undi umwe w’abakinnyi beza bakina muri Al Nassr na Al Hilal bahuyemo na Paris Saint Germain.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Birabe ibyuya! Umuhanzi Davis D akoze impanuka agonga umumotari i Kigali -AMAFOTO

Urubanza rw’umubyinnyi Titi Brown rwongeye kwegezwa inyuma