in

Mu buryo bweruye Kwizera Olivier yemeje ikipe batangiye ibiganiro hagati ya Rayon Sports na APR FC nyuma yo kuba nta kipe afite kugeza ubu

Umuzamu ukomeye cyane w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Kwizera Olivier yemeje bidasubirwaho ikipe arimo kuganira nayo nyuma yo kuba nta kipe afite kugeza ubu.

Hashize iminsi Umuzamu ukomeye kurusha abandi hano mu Rwanda, Kwizera Olivier arimo kubarizwa ku butaka bw’u Rwanda nyuma yo kuba Shampiyona ya Saudi Arabia irangiye nubwo we atari ibiruhuko gusa ahubwo ntakipe afite kugeza ubu bitewe ni uko amasezerano ye yarangiye mu ikipe yitwa Al-Kawkab.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko Kwizera Olivier nyuma yo kubona akeneye ikipe kandi amakipe arimo APR FC na Rayon Sports zifuza umuzamu, biravugwa ko yafashe umwanzuro wo gutangira ibiganiro n’ikipe ya Rayon Sports bitewe ni uko ngo yayigiriyemo ibihe byiza ndetse bikanatuma abona ikipe mpuzamahanga.

Kwizera Olivier watangiye ibiganiro n’ikipe ya Rayon Sports amakuru dukura kubari bafi ye, ni uko uyu mukinnyi yamenyesheje ubuyobozi ko amafaranga bagomba gutangiriraho baganira ngo ntabwo agomba kujya munsi ya Milliyoni 20 bitewe ni uko yiyumvamo ubushobozi bwo gufasha iyi kipe kugera kure mu mikino nyafurika.

Ikipe ya Rayon Sports iri kuganiriza abakinnyi cyane muri iyi minsi ariko abo bavuga bose ntabwo iratangaza abo yamaze gusinyisha bitewe ni uko ngo amafaranga ahagije ataraboneka nkuko babyifuza. Ikipe ya Rayon Sports biravugwa ko yamaze gusinyisha Bugingo Hakim ariko nabyo birasa nkaho bitarakorwa bitewe ni uko itarabyitangariza.

Rayon Sports nyuma yo gutwara igikombe cy’amahoro izaserukira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup. Iyi kipe izasohokana na APR FC yatwaye igikombe cya Shampiyona.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nta cyoroshye nkabyo! Amashusho magufi akwigisha uburyo wamenya kubyina ‘zuke’ n’umukunzi wawe mu gihe gito cyane – VIDEWO

Abafana bazabura aho bajya: FERWAFA yashyize igorora abanyarwanda bashaka kuzareba umukino w’Amavubi na Mozambique ihananura ikiguzi cy’itike yo kureba uyu mukino